Aldo Havugimana wayoboraga radio Rwanda yirukananwe na bagenzi be 12

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA  cyatangaje ko kirukanye abakozi 12 barimo na Aldo Havugimana wari umuyobozi wa radio Rwanda na radio z’abaturage.

Itangazo ryirukana aba bakozi ryasohotse kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo rivuga ko mubandi basezerewe harimo Karemera Sylvanus wari Umwanditsi Mukuru (Chief Editor) baarimo kandi   Gakuru Sammy wari uyoboye ishami ry’Imari muri RBA, Ndahiro Uwase Liliane wari ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi no kwamamaza, Asiimwe nkunda Abel wari Umunyamabanga w’Ikigo.

Mu bandi birukanwe ni  Imananimwe Marie Chantal wari umukozi ushinzwe amategeko,Tuyisenge Révocat wari ushinzwe progaramu za Televiziyo Rwanda, Ntidendereza Theoneste wari umusesenguzi w’ibikorwa byo kwamamaza.

- Advertisement -

Gashagaza Rose wari ushinzwe Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari umuyobozi wa RC Musanze, Nkundineza Lambert wari umuyobozi wa RC Rusizi .

Iri tangazo ryasohotse hashize amasaha macye hasohotse irindi rishyira mu nshingano abakozi bashya barimo Uwayo Divin wagizwe umuyobozi wa Radiyo za RBA  asimbuye Aldo Havugimana azungirizwa na  Nyinawumuntu Ines Ghislaine wari umunyamakuru wa Kigali Today.

Munyarukumbuzi Emmanuel  yagizwe  Umuyobozi wa Televiziyo, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Itangazamakuru na African Leadership University, akaba yaranabaye Associate Public Information Officer mu rukiko rwa IRMCT.

Ufitinema Remy Maurice yakoraga mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda mu myaka yatambutse.

Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:12 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe