Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini by’abashoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye azatangazwa kuwa kabiri 27 Kanama 2024.
Aya manota ngo namara gusohoka abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bazatangira kuyabona binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. NESA yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Kanama.
Ibizamini by’abashoje amashuri abanza byakozwe n’abakandida 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810. Abakoze ibizamini by’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bo ni 143,842. Aba barimo abahungu 63,546 n’abakobwa 80,298.
- Advertisement -
Minisiteri y’uburezi yamaze gutangaza ko itangira ry’umwaka w’amashuri 2024/2025 ku biga mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga ari taliki 09 Nzeri 2024.
Umwanditsi Mukuru