Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva Taliki 12 Kamena 2024. Yasimbuye Dr Biruta Vincent; ni abagabo bahuje ishyaka rya PSD ndetse umwe yungirije undi ku buyobozi bwaryo gusa batandukanye cyane mu miterere.
Amb. Nduhungirehe abasesengurira hafi imibanire y’u Rwanda n’amahanga bamubona mo ubushobozi bwo guhindura imikorere yari isanzwe muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga. Mu miterere ya Dr Vincent Biruta ndetse n’imikorere ye ni umugabo w’inararibonye ukora byinshi ariko akavuga bicye ndetse cyane. Icyo kikamutandukanya na Amb. Nduhungirehe ukora byinshi kandi agatangaza byinshi. Uku gutangaza byinshi kwa Amb Olivier Nduhungirehe rero ni iturufu ikenewe muri iki gihe ariko kandi isaba gukinwa mu bwitonzi bwinshi.
Amb. Nduhungirehe asobanukiwe iby’ububanyi n’amahanga
Ubunararibonye bwa Amb. Nduhungirehe Olivier buramwemerera kuyobora Dipolomasi y’u Rwanda. Uretse kuba yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi kuva mu 2020. Aha yahageze n’ubundi avuye muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga. Aho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Mata 2020.
Yaje muri iyi Ministeri avuye n’ubundi ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kuva mu Ukuboza 2015 kugeza muri Nzeri 2017. Mbere yo kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi kandi yari Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga. Yigeze no guhagararira u Rwanda mu Kanama k’umutekano ku isi muri za 2014.
Kuvuga ko iby’ububanyi n’amahanga abisobanukiwe byo ni urucabana kuko imirimo ye imyaka myinshi yagarukaga muri uru rwego.
Ashobora kudatinda muri izi nshingano
Muri icyi gihe u Rwanda ruhanganye cyane n’igitero cy’itangazamakuru ndetse n’amagambo y’u rwango aturuka hirya no hino. Amb. Nduhungirehe ni umwe mu bahagurutse basubiza batarya iminwa. Niko asanzwe kandi kuko haba ku mbuga nkoranyambaga ze bwite haba no mu itangazamakuru ni umugabo utajya utegereza ko urwego runaka ruvuga ngo abone gukomerezaho. Ni umwe mu banyapolitiki bazwi ho kutaripfana kandi babanguka mu gusubiza uwo ari we wese wavuga nabi u Rwanda n’abanyarwanda.
Kwiga amashuri makuru mu Bubiligi no kuhakorera igihe kirekire byatumye Amb. Nduhungirehe amenya neza imikorere y’abarwanya ubutegetsi buri ho mu Rwanda bakorera I Burayi. Iyo abasubiza aba abwira abantu azi neza ibyabo. Si aba bonyine kandi kuko n’amagambo aturuka mu bategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Amb. Nduhungirehe ni umwe mu bagaragaye kenshi bahagarara bagahangana nayo beruye.
Ubusesenguzi bwa Makuruki.rw bushingira kuri iyi miterere ya Amb. Nduhungirehe kuri ubu ugize imyaka 49 ariko kandi ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha na bamwe mu rubyiruko; busanga kuramba muri izi nshingano bimusaba guhindura ingendo cyangwa se akaba atamara kabiri muri uyu mwanya. Mu mwaka wa 2020 yakuwe muri iyi Ministeri y’ububanyi n’amahanga ashinjwa gushyira imyumvire ye bwite imbere. Icyo gihe havugwaga igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’epfo wari wazambijwe n’ibyavuzwe na Amb. Nduhungirehe. Ese ibyabaye muri 2020 ntibishobora kongera kubaho no mu 2024?
Biramusaba gukorana bya hafi n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma
Inshingano z’umuvugizi wa Guverinoma ni inshingano zahoze zifitwe na Madame Louise Mushikiwabo ubwo yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda. Ni akazi katoroshye ndetse gasaba iteka gutekereza birenze kabiri mbere yo gutangaza.
Ubwo iyi Minisiteri yahabwaga Dr Vincent Biruta hashyizwe ho ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma bihabwa kuyoborwa na Yolande Makolo akungirizwa na Alain Mukuralinda. Aba n’ubwo bafite ikipe ngari ikora akazi kenshi ngo hasohoke itangazo akenshi riba rifite amakuru ahagije, ariko nabo ubwabo ni abantu bashoboye imvugo zo mu itangazamakuru. Aba kandi basa n’abagabanye ibitangazamakuru kuko iby’imbere mu gihugu bikunze kuganira na Alain Mukuralinda ibyo hanze bikaganira na Yolande Makolo. Biragoye ko Umunyamakuru yabura uwo avugisha muri aba bombi.
Uru rwego rusa n’urwafashe inshingano zakabaye zarakozwe na Dr Biruta rurazimira ndetse Minisitiri Biruta asigara atuje agaragara cyane mu isinywa ry’amasezerano gusa. Twigeze kuvuga ko Dr Biruta ari umugabo ukora byinshi ariko agatangaza bicye. Kuri iyi nshuro rero Amb. Nduhungirehe we asanzwe akora cyane kandi agatangaza cyane. Ni umukinnyi mwiza utsinda kandi akamenya no kwamamaza intsinzi.
Icyo Amb. Nduhungirehe araza gusabwa kwitaho cyane ni ukumenya gutandukanya amarangamutima ye bwite, igisubizo cye bwite ndetse n’igisibizo cya Leta. Kuzirikana ko ubutumwa bunyuze kuri X ya Amb. Nduhungirehe bugiye gufatwa nka “Leta y’u Rwanda yavuze ko …. ” . Ibi bishobora kuza gutuma amakuru amwe atangwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane andi agatangwa n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma. Ni ngombwa rero gukorana bya hafi kandi kenshi.
Ntawashidikanya ku bubasha bwa Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier usanzwe ari umwe mu bayobozi biyoroshya, bakunda itangazamakuru kandi bafite amakuru ahagije. Akaba n’umufana ukomeye w’Amavubi na Equipe de France.