‘Amerika ukwayo, ubwayo’ Trump aracutsa Ukraine?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri zimwe mu nzobere, manda ya mbere ya Donald Trump ishobora gutanga ishusho y’uburyo azayobora, mu gihe azaba atangiye iya kabiri nka perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzobere zibona ko Perezida Trump azakomereza aho yari agejeje mu 2020 ubwo yavaga ku butegetsi ananiwe gutsindira manda ya kabiri.

Trump muri manda yayoboye mbere yumvikanye kenshi avuga ko Amerika izita kubibazo biyireba ubwayo, ubwo yiyamarizaga kuyobora iyi manda yashinje ubutegetsi bwa Joe Biden gusesagura umutungo w’igihugu yoherereza inkunga  y’umurengera Ukraine mu ntamabara irimo n’Uburusiya.

Mu kwiyamamaza  yavuze ko natorwa iyi ntambara azayirangiza mu masaha 24 gusa, aha niho abasesenguzi  bahera bavuga ko  mu bubanyi n’amahanga, manda ya kabiri ya Trump ishobora gusa n’iya mbere – kuvana Amerika mu bibazo by’ibindi bihugu ku isi.

Yavuze ko azarangiza intambara muri Ukraine “mu masaha 24” biciye mu kugira ibyo yumvikana n’Uburusiya, ibyo Abademokarate bavuga ko bizaha imbaraga Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Trump yigaragaje kenshi nk’umuntu ushyigikiye cyane Israel, ariko yavuze bicye ku buryo yarangiza intambara yo muri Gaza.

Martin Griffiths inararibonye mu buhuza mu makimbiane, kugeza vuba aha wari umwe mu bakuru muri ONU, ati: “Mbona ubutegetsi bwa Trump buzarangwa na Amerika kujya ukwayo ubwayo, ntigire kinini itanga mu gukemura amakimbirane ari kurushaho kumera nabi ku isi.”

Jamie Shea, wahoze ari umukozi muri OTAN, ubu ni umwalimu muri kaminuza, abona ko ubutegetsi bwa mbere bwa Trump bwaranzwe n’impinduka nyinshi, “ariko mu bifatika, hari kinini bwagezeho ku bijyanye n’ahazaza”.

Ati: “Ntabwo yigeze ava muri OTAN, ntabwo yavanye ingabo za Amerika mu Burayi kandi ni we perezida wa mbere Amerika wahaye intwaro zikomeye Ukraine”.

Trump ni perezida wa kabiri gusa mu mateka ya Amerika ugiye gutegeka manda ebyiri zitikurikiranya.

Uwabanje yari Grover Cleveland, wategetse bwa mbere hagati ya 1885 na 1889, agatsindwa manda ya kabiri, nyuma y’imyaka ine yaragarutse aratorwa ategeka hagati ya 1893 na 1897.

Mu ijambo yavuze mbere y’uko intsinze ye yemezwa neza, Donald Trump yagize ati: “Iki ni igihe cyo gusiga inyuma yacu ibidutanya byo mu myaka ine ishize. Ni igihe cyo kunga ubumwe”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:02 am, Dec 8, 2024
temperature icon 15°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1017 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:45 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe