Abashakashatsi b’ ihuriro nyarwanda ryo ukurengera ibinyabizima Rwanda “Wildlife Conservation Association” kuwa 20 Nzeri batangaje igice cya mbere cy’ibyo babonye mu bushakashatsi bamazemo umwaka mu gishanga cy’urugezi.
Muri icyi gishanga giherereye mu majyaruguru y’u Rwanda ngo bahasanze amoko mashya y’ibinyabuzima birimo ibimera ndetse n’ibikoko. Muri rusange aba bashakashatsi batangaje ko basanze amoko 638 y’ibinyabuzima muri icyi gishanga birimo 433 bishya.
Muri raporo yabo kandi aba bashakashatsi bavuga ko mu Rugezi bahavumbuye isazi ya Hydrilla leafcutter igaragaye bwa mbere mu Rwanda. Ndetse n’ibyatsi birandaranda bya Zehnaria tridactyl bitaragira ahandi biboneka ku butaka bw’u Rwanda.
Icyi gishanga cy’urugezi gifite ubuso bwa Hegitari 6,736 mu karere ka Burera. Ni igishanga Leta y’u Rwanda yahisemo kugira icyanya gikomeye hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima gicumbikiye. Ni igishanga giha amazi ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Kandi cyashyizwe ku rutonde rw’ibishangabifitiye isi akamaro Kandi bigomba kurindwa cyane.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe bwakozwe n’abashakashatsi b’abanyarwanda ndetse n’abandi bakomoka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba. Bwatangiye umwaka ushize wa 2023, abashakashatsi bakusanya amakuru n’amafoto ku bimera babonye, n’ubukoko birimo udukoko duto n’ibinini bagiye bahura nabyo mu bihe bitandukanye birimo ibihe by’imvura n’ibihe by’izuba.