Umukinnyi wa Basketball ukomoka mu gihugu cya Mali Aliou Diarra yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikipe ya APR Basketball Ball Club yo mu Rwanda.
Aliou wahawe ikaze n’umuyobozi wa APR BBC, Murefu Richard yagaragaye mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2024.
Muri iyi mikino yabereye i Kigali, Aliou yakiniraga ikipe ya FUS Rabat yo muri Morocco.
- Advertisement -
Aliou Fadiala Diarra ufite imyaka 22 y’amavuko afite uburebure bwa Metero 2 na santimetero 6.
Umwanditsi Mukuru