Nyuma yo gusezererwa mu mikino wa CAF Champions league ikipe yari ihagarariye I Rwanda APR FC yagarutse I Kigali. Umwe mu basesenguzi mu by’umupira w’amaguru Rugaju Reagan yatangaje ko umushinga wo kuba APR FC yagera mu matsinda ya champions league ugisaba iyi kipe kwiyubaka hakavamo ibyo yise ibihanga.
APR FC yabanje gusezerera ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania yakuwemo na Pyramids FC yo mu misiri ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2. Ni intambwe nziza ariko kuko iyi kipe n’ubundi yari yatsinze APR FC ibitego 7-1 mu mikino 2.
Umusesenguzi Rugaju wari kumwe nk’iyi kipe mu misiri akigera ku kibuga cy’indege yatangaje ko APR FC igifite imyanya ikeneye abakinnyi bakomeye kurusha abo ifite.
Rugaju Yagize ati “Hari imyanya ubona ko imaze gufata ushobora kwizera ko n’umwaka utaha bagumanye abo bakinnyi bazabafasha ariko uracyabonamo nyine utuntu tw’ibihanga, tw’ibibazo tw’imyobo, tw’ahantu nyine hatarafata neza. Ukavuga ngo uyu mwanya babonye umukinnyi mwiza kurusha uhari byaba byiza kurushaho”.
Imwe mu myanya Rugaju yagaragaje ko igikeneye abakinnyi bakomeye harimo imyanya yo ku mpande, na Rutahizamu. Akemeza ko umuzamu n’abarinda izamu ari beza. Ati “Haracyari nyine imyanya nk’itanu, itandatu yo gushakaho abakinnyi beza.”
Ikipe ya APR FC imaze imyaka 5 yikurikiranya itwara igikombe cya Shampiyona mu Rwanda. Imaze Kandi imyaka 2 ihinduye umuvuno wo gukinisha abenegihugu gusa ahubwo yongeramo n’abanyamahanga, gusa ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu uko urenze umupaka w’u Rwanda igasuzugurika ku ruhando mpuzamahanga.