Guverinoma yarahiriye imirimo kuri uyu wa 19 Kanama 2024 igizwe n’baminisitiri 21 n’abanyamabanga ba Leta 09. Muri aba batatu nibo bashya abandi bari basanzwe muri Guverinoma ya Manda ishize.
Abo ni bwana Prudence Sebahizi Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda. Richard Nyirishema Minisitiri wa Siporo na Amb. Nkulikiyinka Christine Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Prudence Sebahizi wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga ndetse afite n’uburambe mu bijyanye no kwihuza kw’Akarere no kugena amabwiriza agenga ibihugu bikagize aho afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20.
Sebahizi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga “International Development Policy” yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.
Mu bihe bitandukanye, Sebahizi yakoze imirimo mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera. Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari Umuyobozi akaba n’Umuhuzabikorwa mu Bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).
Bwana Nyirishema Richard Minisitiri wa Siporo, yari amaze imyaka 8 ari Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Yanabaye Umujyanama mu bya Tekiniki kuva mu 2012 mbere y’uko azamurwa mu ntera.
Nyirishema yize Engineering and Environmental Technologies mu yari KIST. Mu 2008 yabonye diploma muri Integrate water resources management yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.
Amb Christine Nkulikiyinka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Yavutse mu 1965 mu Mujyi wa Kigali, ari naho yakuriye ahigira amashuri.
Kuva mu 2022, yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Rwanda Cooperation Initiative gifasha mu gusobanura ibisubizo u Rwanda rwishatsemo mu rugendo rw’iterambere.
Nkulikiyinka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo u Budage aho yareberaga n’inyungu z’Igihugu muri Pologne, Romania, Liechtenstein, Repubulika ya Tcheque, Slovakia na Ukraine.
Mu 2015, Nkulikiyinka yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede, aho yari ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Norvege, Denmark, Finland na Iceland.
Aba binjiye mu nshingano z’ubu Minisitiri basbuye Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Munyangaju Aurore wari Minisitiri wa Siporo na Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo wirukanwe mbere gato y’uko Manda irangira.