Callixte Mbarushimana yaba ariwe wicishije mubyara wa Perezida Kagame!

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru
Mbarushimana Callixte ushinjwa kwicisha mubyara wa Perezida Kagame

 

Mu ijambo ryo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze inkuru yamushenguye umutima y’iyicwa rya mubyara we Florence wishwe muri jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994.

Kagame yavuze ko uyu mubyara we yari atuye  i Kigali, kimwe n’abandi bo mu bwoko bw’Abatutsi na we akaba yarahigwaga ngo yicwe. Perezida Kagame yavuze ko bavuganye kuri telefone maze amubwira uko muri Kigali bari guhigwa ngo bicwe, na we amusezeranya ko agiye gukora uko ashoboye akaboherereza ubufasha bakarokoka.

- Advertisement -

 

Gusa ngo habaye imbogamizi z’uko ingabo za RPA zitashoboraga kugera mu gace ka Camp Kigali  aho Florence yari ari  . Perezida Kagame yavuze ko    Général Romeo Dallaire yaje kumusura ku Mulindi maze amusaba ko yamufasha gutabara Frelence n’abandi bantu 12 bari kumwe.

Ati “Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Mulindi, namusabye  kugerageza akareba uko yatabara  Florence, ambwira ko azabigerageza.”

Perezida Kagame yavuze ko bitahise bikunda ko Dallaire atabara mu byara we kugeza ubwo yicwaga. Yagize ati “Inshuro ya nyuma twavuganye yarambwiye ati ‘Paul rekeraho kugerageza uburyo bwo kudutabara ntabwo tugikeneye kubaho ukundi’. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

Perezida Kagame yavuze ko   yari yacitse  intege kuko yumvaga icyo ashatse kumubwira  ariko akomeza kugira umutima ukomeye.  Mubyara we yahise atangira urugendo rwo kubabazwa, kuko mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi 1994, nyuma y’ukwezi kw’ishinyagurirwa, barishwe usibye mwishywa we umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi, nyuma biza kumenyekana ko Umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye bagenzi be b’Abatutsi akabaterereza abicanyi.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko uyu mugambanyi yakomeje gukorera Umuryango w’Abibumbye. Yagize ati “Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera ONU na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye. Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri  ONU imyaka myinshi, kandi n’ubwo hari ibimenyetso bimushinja uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

Uyu mugambanyi wicishije mubyara wa Perezida Kagame bivugwa ko ari Umunyarwanda witwa Callixte Mbarushima .

Rudatsimburwa Albert, impuguke ku mateka y’u Rwanda  wemeza aya makuru avuga ko Mbarushimana yigeze kuba umunyamabanga wa FDLR.

Mu mwaka wa 2010, Callixte yafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ariko aza kurekurwa kubera igitutu uru rukiko rwashyizweho n’u Bufaransa. Callixte Mbarushimana kugeza ubu atuye mu Bufaransa aridegembya n’ubwo hari abamutangaho ubuhamya ko yasize agize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:50 am, Dec 22, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe