Inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza Common wealth yo mu mwaka wa 2024 izaba ku mataliki ya 21 – 26 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Samoa.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yayoboye inama y’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango wa Common wealth hategurwa ibizaganirwaho muri uyu mwaka.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi zizagarukwaho nk’uko byagarutswe ho na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda zirimo ibikorwaremezo, imiyoborere ndetse n’ubudaheranwa mu bihugu binyamuryango bya Common wealth.
Iyi nama isanzwe iba rimwe mu myaka ibiri ihuriza hamwe abayobozi baturutse mu bihugu binyamuryango bya Common Wealth, bakaganira ku ngingo ziba zigezweho mu bukungu n’imiyoborere y’isi. Iheruka yakiriwe n’u Rwanda mu 2022 Ari narwo ruyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2 ishize.
Samoa izakira iyi nama ya CHOGM 2024 ni igihugu kiyoborwa n’inteko ishingamategeko, kikagira Perezida w’icyubahiro no gukorerwa ibirori ariko imyanzuro ya Politiki igafatwa na Minisitiri w’intebe ari nawe muyobozi wa Guverinoma.
Kuva mu 2021 Samoa iyobowe na Minisitiri w’intebe Fiame Naomi Mata’afa. Uyu ni nawe mugore wa mbere wageze kuri uyu mwanya muri icyi gihugu.