Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) byatangaje ko ku bufatanye n’inzobere z’abaganga baturutse muri Cuba babashije kubaga ikibyimba ku bwonko bw’umwana w’umukobwa w’imyaka 11.
Uyu mwana wabagiwe I Huye mu majyepfo y’u Rwanda yabazwe adatewe ikinya cya rusange kizwi nka General Anesthesia. Ubuvuzi bwose uyu mwana ngo yabukorewe ari maso aganira n’umuganga wamufashaga kuguma areba ndetse anamuhugenza mu turirimbo dutuje no mu mikino itandukanye yakinaga.
Ibi bitaro byatangaje ko ubu buhanga mu kubaga indwara zo ku bwonko ari umusaruro w’umubano mwiza mu by’ubuvuzi hagati y’u Rwanda na Cuba ndetse byemeza ko ibi bizagira akamaro gakomeye ku barwayi bo mu Rwanda bajyaga gushakira ubuvuzi nk’ubu mu mahanga.
U Rwanda rufite umugambi wo kubaka urwego rw’ubuzima kugera ku rwego nta munyarwanda uzasubira gushakira serivisi z’ubuzima mu mahanga. Ndetse mu gushyira imbaraga muri uru rwego hanatekerezwa ko mu Rwanda haba ahantu hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.