Umuraperi akaba n’umunyabigwi mu njyana ya Hip-Hop, Andre Romell Young, wamenyekanye muri muzika nka Dr. Dre, agiye guhabwa inyenyeri y’icyubahiro muri Hollywood Wall of Fame
Ni umuhango uteganyijwe kuzaba tariki 19 Werurwe 2024, inyenyeri ye ikazaba iri iruhande rw’iy’umuraperi Snoop Dogg.
Guhabwa inyenyeri muri Hollywood Wall of Fame, bigamije guha icyubahiro no gushimira umuntu uruhare n’ibigwi yubatse mu bikorwa bitandukanye.
- Advertisement -
Dr. Dre washinze inzu itunganya umuziki ya ‘Death Row Records’ yamamaye muri USA ndetse no ku isi yose, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Still D.R.E’ ari kumwe na Snoop Dogg, ‘Forgot about Dre’ ari kumwe na Eminem ndetse na Hitman, ‘Been there Done That’, ndetse n’izindi.
Ubwanditsi