Dr Ngirente yakebuye abanyafurika bahora mu makimbirane

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yiswe African Caucus Meeting 2024 iri kubera i Abuja muri Afurika y’epfo, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko amakimbirane n’ukutizerana kw’abanyafurika biri mu bituma uyu migabane uhora mu bibazo. Ndetse n’iterambere ntiryihute.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu muri iyi nama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza Abaminisitiri b’imari b’ibihugu bya Afurika muri Afurika. Yagaragaje ko u Rwanda rwakiyeho Visa ku banyafurika bose barugana ndetse rushyiraho gahunda yo gutanga Visa ku batari abanyafurika bageze ku kibuga cy’indege.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuwugize, imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw’amadeni n’imyenda uyu mugabane ubereyemo amahanga n’ibindi bibazo.

- Advertisement -

Ati “Kuba turi muri iyi nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.”

Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko umuhate w’ibihugu bya Afurika wo kugera ku iterambere rirambye, uzagera ku ntego nihabaho ubufatanye mu rugendo rwo gukemura ibibazo no kugera ku cyerekezo cya Afurika iteye imbere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:02 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 25°C
thunderstorm with light rain
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe