Dr Ngirente yashimiye Perezida Kagame amwizeza gukorana umurava

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma yo gutangazwa nka Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatanze ubutumwa bw’ishimwe ku mukuru w’igihugu ndetse amwizeza gukorana umurava akazi ashinzwe.

Dr Ngirente yanyuze ku rubuga rwa X atambutsa ubutumwa bugira buti “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

Dr Ngirente ugiye kuba Minisitiri w’intebe kuri Manda ya kabiri nyuma y’uko iya mbere yayitangiye mu 2017 ikamara imyaka 7. Ni umugabo waranzwe no kutumvikana avuga byinshi ahubwo byinshi mu mirimo byagaragariye ku rupapuro rw’umuhondo.

- Advertisement -

Muri Manda ishize Guverinoma yatangiranye abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11, isozwa 3 muri aba aribo babashije kuguma mu myanya imyaka 7.

Dr Ngirente aramutse abashije gukora imirimo ye nka Minisitiri w’intebe indi myaka 5 iri imbere yaba akuyeho agahigo kari gafitwe na Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’intebe imyaka 11. Dr Ngirente agejeje mu 2029 yaba abashije kumara imyaka 12 ku buyobozi bwa Guverinoma.

Itegekonshinga riteganya ko amaze kubajyaho inama na Perezida wa Repubulika, Mu minsi 15 abagize Guverinoma nshya nabo baza gutangazwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1011 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe