Ebenezer Rwanda Church nayo yahagaritswe mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’ibaruwa ihagarika itorero Umuriro wa Pantekoti mu Rwanda, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwahagaritse itorero Ebenezer Church Rwanda.

Iri torero ryari ryahawe ibyangombwa mu mwaka wa 2011 kugeza ubu ngo nta Muyobozi n’umwe ryari rifite ufite impamyabushobozi yo ku rwego rwa Kaminuza mu by’iyobokamana. Ibi bigatuma RGB yemeza ko nta cyerekezo rifite.

RGB yagaragaje ko iryo torero ryagize ibibazo by’abayobozi bafite imiyoborere mibi harimo no gushaka kugurisha itorero mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwikubira umutungo w’itorero.

- Advertisement -

Ibyo byabaye mu Ukuboza 2022 ubwo hashyirwaga itangazo hanze ryavugaga ko rumwe mu nsengero z’iri torero ruri ku isoko.

RGB yibukije kandi ko muri iryo torero harimo amakimbirane yafashe indi ntera bitewe n’imyifatire ya bamwe mu bayobozi n’abakristo, bikagera aho bibangamira ituze rya rubanda.

Ni ibintu ngo byabaye mu mashami y’iryo torero arimo Kanombe na Giheka aho impande zihanganye zateje umutekano muke maze inzego z’umutekano zikahagoboka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:28 am, Oct 10, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe