Raporo yakozwe n’umuryango utari uwa Leta Action de Recherche pour la Paix le development et la promotion Paysane (ARPDP) yagaragaje ko umutwe wa FDLR wishe abaturage 598 muri Kalehe.Mu gihe cy’imyaka iri hagati ya 1997 na 2021.
Iyi raporo kandi yerekana ko hari aho uyu mutwe wahinduye izina wiyita MCDPN hagamijwe kuyobya uburari. Uyu mutwe ngo uzwi ku bikorwa bya kinyamanswa ngo gutwika abantu ari bazima, kwica abagabo nyuma yo gufata ku ngufu abagore babo mu maso y’abana, no gutwikira abaturage b’abanyekongo.
Iyi raporo yasohotse kuwa 21 Nzeri kandi igaragaza ko FDLR muri aka gace yafashe ku ngufu abagore 142, ikomeretsa abagera kuri 211 ndetse inatwika inzu zibarirwa muri 790.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Washyizwe ku rutonde rw’imutwe y’iterabwoba na Leta zunze ubumwe za Amerika, usanzwe ukorera mu bice byo hafi y’u Rwanda byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyi raporo kandi igaragaza ko guhindura izina rya FDLR rikitwa MCDPN Ari amayeri yo kugira ngo uyu mutwe afatwe nk’umushya bityo ubashe gukomeza ibikorwa udafite icyasha cya FDLR.
Umutwe wa FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000 uvuye mu byitwaga Armée pour la Liberation du Rwanda (ALIR). Iyi ALIR nayo yari yashyizwe n’umuryango w’abibumbye ku rutonde rw’imutwe y’iterabwoba.