Guverinoma yemeje ko umunyarwanda ubu yinjiza 112,666Frw ku kwezi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yagezaga ku bagize inteko ishingamategeko Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko Gahunda yo kwihuyisha ubukungu bw’igihugu izwi nka NST 1 yasize umunyarwanda ubu abarirwa ko yinjiza 1,040 mu madorali ya Amerika buri mwaka.

Ushyize iyi mibare mu manyarwanda ni angana na 1,352,000 mu mafaranga y’u Rwanda angana na 112,666 Frw buri kwezi.

Ubwo gahunda ya NST 1 yatangizwaga mu mwaka wa 2017 kuko iyi ni gahunda yamaze imyaka 7, umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza amadorali ya Amerika 729 ku mwaka. Aya ni nka 947,000 mu manyarwanda, wayashyira ku kwezi ugasanga byari 79,000 Frw. Byumvikana ko umunyarwanda yazamutse ku buryo bugaragara mu myaka 7 ishize.

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadorali ya Amerika 4,034 ku mwaka. Ushyize mu manyarwanda ni 5,245,000 Frw ku mwaka ni 438,000 Frw mu kwezi.

Icyerekezo 2050 ho Guverinoma igaragaza ko umunyarwanda azaba yinjiza 12,476$ ku mwaka. Ni Miliyoni 16,220,000 ushyize mu manyarwanda. Uyashyize ku kwezi ni 1,351,566 Frw ku kwezi.

Mu zindi ngingo zirimo nk’icyizere cy’ubuzima kuri ubu umunyarwanda abarirwa icyizere cy’ubuzima kigeze ku myaka 69. Mu cyerekezo 2035 umunyarwanda akazaba afite icyizere cy’ubuzima cy’imyaka 71 mu gihe mu mwaka wa 2050 ho umunyarwanda azaba arama imyaka 73.

Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu, NST2. Ni gahunda yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ikazarangira mu 2029.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:08 am, Oct 6, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe