Hajj rimwe mu materaniro Manini ku Isi ariko rifite  amateka yo kubamo amakuba ahitana imbaga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jordan yavuze ko abaturage bayo 14  bagiye mu mutambagiro mutagatifu wa Isilamu Imaka (Mecca) bapfuye “nyuma yo kugira ubushyuhe bwo mu mubiri buri hejuru ya dogere 40C bivuye ku bushyuhe bukabije”, ndetse ko abandi 17 batangajwe ko baburiwe irengero.

Abategetsi bo muri Jordan (Jordanie) bavuze ko hakomeje gushakishwa abo baburiwe irengero.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko umuryango w’ubutabazi wo muri Iran wa Croissant-Rouge  nawo wemeje ko Abanya-Iran batanu bari bari mu mutambagiro na bo bapfuye, ariko ntiwasobanuye uburyo bapfuye.

Hajj ni rimwe mu materaniro manini cyane ku isi. Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko abantu barenga miliyoni 1.8 ari bo bari mu mutambagiro w’uyu mwaka.

Ariko uyu mutambagiro ufite amateka yo kubamo amakuba ahitana ubuzima bw’abantu, harimo nko gupfira mu mibyigano no mu miriro yibasira amahema. Ariko kuva mu myaka myinshi, ingorane ikomeye iterwa n’ubushyuhe bwinshi.

Mu mwaka ushize, abantu nibura 240 barapfuye. Ndetse mu mwaka wa 2015, mu byago bya mbere bibi cyane byabayeho muri Hajj, umubyigano wapfiriyemo abantu barenga 2,000.

Mu cyumweru gishize, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 46 (46C), bituma imihango myinshi ikorerwa hanze, n’iy’abantu bagenda n’amaguru, igorana, cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Ayman Ghulam, umukuru w’ikigo cy’iteganyagihe cya Arabie Saoudite, aherutse kuburira ati: “Ikirere cyitezwe muri Hajj y’uyu mwaka kizabamo inyongera rusange y’ubushyuhe ya dogere [Celsius] ziri hagati ya 1.5 na 2 hejuru y’ubushyuhe busanzwe i Mecca n’i Medina.”

Iyo mijyi ibiri ni yo zingiro ry’ibikorwa by’umutambagiro w’iminsi itanu wa Hajj.

Ikigo cy’ubuvuzi kiri hafi y’umusozi wa Arafat cyakiriye abantu 225 bagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi mu mubiri, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite.

Uyu mutambagiro w’uyu mwaka  uzarangira ku wa gatatu w’iki cyumweru.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:04 am, Jul 14, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 63 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe