Muri icyi cyumweru Ikigo gishinzwe kwita ku bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe cyateguye iminsi 3 y’ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi ibyerekeye ubumuga bwo mu mutwe. Ni ubukangurambaga bugamije kongera ubumenyi ku muryango mugari nyarwanda abanyarwanda bakamenya uko babana n’umwana uvukanye ubu bumuga.
Dr Albert Gakwaya umwe mu bateguye ubu bukangurambaga yatangaje ko umwana uvukana ubumuga bwo mu mutwe mberena mbere adakwiriye kwitwa amazina nk’igicucu, umusazi, ikirimarima n’ayandi. Ibi ngo iyo umwana akuze abona ari uko afatwa mu muryango bishobora gutuma ubumuga yavukanye bukura bugafata indi ntera.
Zimwe mu ngaruka Dr Albert Gakwaya avuga ku mwana wavukanye ubu bumuga mu gihe atitawe ho harimo ko bishobora kumuviramo ingaruka zo kutabasha kuvuga no kudasabana n’abandi. Ubu bwihebe ngo hari abo butuma bakura ari abanyamahane nk’uburyo buba busigaye bwo kwirwanaho ubwe.
Muri ubu bukangurambaga hazigishwa abarimo abarimu bagomba gufasha aba bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe. Abarimu mu mashuri ngo bakwiriye kwakira aba bana bakabafasha kumenya iby’ibanze nko kwiyambika, kumenya kujya ku musarane, koza amenyo, kwigaburira n’utundi dukorwa tworoheje dutuma umwana abona ko nawe hari icyo ashoboye.
Ikindi cyiciro kizibandwaho muri ubu bukangurambaga kirimo ababyeyi bafite aba bana; ababana n’ababyeyi ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange.
Nta mibare nyayo ihari igaragaza abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda gusa iyi ni indwara igaragara henshi mu gihugu bamwe mu babyeyi bakabyita amarozi abandi imyuka mibi abandi bakemeza ko ari karande zo mu miryango. Abaganga bo bemeza ko ubu ari ubumuga nk’uko undi wese ashobora kuvukana ubumuga bw’ingingo.