Amakuru y’igonga ry’ubwato Mantis Kivu Queen yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuwa kabili taliki 30 Mata. Gusa nta rwego rwayemeje kugeze ubu.
Ubu bwato bukora nka hotel bwa Mantis Kivu Queen u Buranga amakuru aravuga ko ku wa Mbere taliki 29 Mata mu masaha y’igitondo, bwagonze ibuye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke.
Bumaze kugonga iryo buye, bwahagamye aho. Abantu bari baburimo, bavanywemo nta kibazo bagize, bukurwa aho bushyirwa ku nkombe ahitwa ku Murwa ngo ahangiritse hasabwe; nk’uko isoko y’amakuru ya Makuruki.rw ibivuga. Ati “Ubu bari gusana ahari hangiritse kuko hari igice amazi yari yatangiye kwinjira mo”.
Ubu bwato bwatangiye gutwara abagenzi taliki 14 ukuboza umwaka ushize wa 2023. Bwarerembaga hejuru y’ikiyaga cya kivu kuva mu majyaruguru yacyo I Rubavu ugana mu majyepfo I Nyamasheke.
Uretse ibyumba byo kurara mo 10 biri muri ubu bwato bunafite kandi ahagenewe imyidagaduro, Pisine, akabari ndetse n’aho gufatira amafunguro. Bukanagira igice cyagenewe gufata akayaga witegeye ibyiza bitatse u Rwanda.