I Burengerazuba: Ubuyobozi bw’intara na WASAC ntibahuza imibare ku ngurane z’abaturage

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC cyatangaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka cyateganijemo Miliyoni 200 Frw yo kwishyura ibyangijwe mu iyubakwa ry’uruganda n’imiyoboro mishya mu burengerazuba. Ubuyobozi bw’intara y’i Burengerazuba bwo bukavuga ko bwabaruye abaturage bishyuza Miliyoni 407 z’amafaranga y’u Rwanda.

I Rubengera ahari kunyuzwa imiyoboro y’amazi azaba aturuka mu ruganda rushya ruri kuhubakwa, abaturage bahaturiye bavuga ko imwe mu mitungo yabo yangirijwe batari bayishyurwa.

Ibi ni nako bimeze n’ahandi hirya no hino muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ahari abaturage bavuga ko batari bishyurwa imitungo yabo yangirijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amazi, ndetse harimo n’abamaze imyaka ibarirwa mu icumi bagitegereje izo ngurane.

- Advertisement -

Umuyobozi wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hari miliyoni zirenga 200 Frw WASAC yiteguye kwishyura abaturage, mu gihe hagitegerejwe kongera gusubiramo amadosiye yose kugira ngo harebwe ko nta basigaye inyuma.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko bwabaruye hirya no hino mu turere tuyigize miliyoni zisaga 407 Frw abaturage bishyuza WASAC.

Ku bijyanye n’icyo kinyuranyo WASAC ivuga ko hazabaho kwicarana n’ubuyobozi mu turere, bakongera bakarebera hamwe aho icyo kinyuranyo kiva.  Bikekwa ko haba harimo abaturage bamwe baba barishyuwe ariko bakagaruka nyuma kongera kwishyuza, ababa batarabariwe mbere, n’ibindi.

Uruganda rw’amazi ruri kubakwa I Karongi rwahawe izina rya ‘Kivu Belt Water Supply System’ rwitezweho kuba  igisubizo mu Karere ka Karongi kuko WASAC ihafite abafatabuguzi babonaga amazi ku kigero cya 60%. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe 13.000 ku munsi.

Aya mazi azaba asaranganywa abaturage basanga ibihumbi 130 mu mwaka wa 2035 bavuye ku bihumbi 90 muri 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:18 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 29°C
scattered clouds
Humidity 30 %
Pressure 1009 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe