Umusore utuye KwaZulu Natal arasaba umubyeyi w’uwahoze ari inshuti ye kumuha umurambo w’uwo mukobwa bagasezerana, nk’ikiru cy’icyaha yakoze cyo kwica uwo mukobwa.
Uwo mukobwa witwa Samkelisiwe Hlongwane yishwe n’umuhungu w’inshuti ye, nyina wa Hlongwane witwa Thembisile Thungo yavuze ko uwo musore utagira isoni yamwiciye umukobwa amuteye icyuma,Ubwo Thembsile yazaga gukiza umukobwa we, yahise ajombagurwa ibyuma n’uwo musore, none ababajwe n’ayo magambo asa n’amukina ku mubyimba.
Thembsile yagize ati : “Yanteye ibyuma mu nda incuro umunani, arahindukira arangiza n’umukobwa wanjye.” Thembsile amaze guterwa ibuma mu nda abaturanyi baratabaye bamujyana kwa muganga atarashiramo umwuka.Icyakora ngo icyamubabaje nuko agisohoka mu bitaro yasanganiwe n’uwo musore amusaba ko yamuha umurambo wa Hlongwane bagasezerana nk’ikiru cyo kuba yaramwishe kandi ngo yiyemeje gutanga n’inkwano.
Thembsile yakomeje avuga ko uwo musore yamubwiye ko yamwiciye umukobwa bitewe n’umujinya, ariko ngo arasaba imbabazi, ari nayo mpamvu ashaka kwica icyiro cyo gusezerana na we mu mva.
Ngo uwo mukecuru Thembsile byaramubabaje kuburyo ngo iyo aza kugira ingufu aba yaramutanyaguye.
Uwo mukecuru yavuze ko Hlongwane ari we mwana yari afite gusa, akaba adashaka amafaranga y’iyo nkozi y’ibibi nk’ingurane y’urupfu rw’umwana we.
Uwo musore yahise yijyana kuri Polisi, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kwica no kugerageza kwica.
Ferdinand M.