Muri Amerika mu gace kitwa oklahoma, haravugwa inkuru y’umusaza witwa Bob Pettis n’umukecuru Barbara bapfiriye umunsi umwe kubera gusaza nyuma y’uko umugabo yujuje imyaka 85 y’amavuko n’umukecuru we wapfuye afite imyaka 82 y’amavuko.
Nk’uko bitangazwa n’umuhungu wabo w’imfura, ngo umukecuru yapfuye ku itariki 30 z’ukwezi kwa 6 mu gitondo , hanyuma mu masaha ya saa mbili z’ijoro umusaza nawe arapfa ngo bakaba bari bamaraze imyaka 63 bashakanye.
uyu mwana wabo arongeraho ati “sinigeze mbasha kwicara ngo mbwire papa ko mama yapfuye ariko ndizera ko yapfuye abizi ko umukecuru yamutanze gupfa.”
Abana ba ba nyakwigendera ngo bakaba bafashe ivu ry’umukecuru bakarishyira mu isanduku imwe n’iry’umusaza mu rwego rwo gukomeza kubabanisha kuko ngo nabo batifuzaga gutandukana.
Uyu musaza n’umukecuru ngo bakaba basize abana 3 n’abuzukuru 11 n’abuzukuruza 5.
uyu mwana wabo w’imfura kandi aragira ati uwari kubabona uko barebanaga batarapfa yari guhita yibwira uko urukundo ruri hagati yabo rungana.
Source:7sur7.com
Nsengimana Jean Mermoz