Muri leta zunze ubumwe za Amerika, umugabo w’imyaka 30 y’amavuko Phillip Justin Markland wari umaze igihe kinini atangaje ko ari Yesu Kiristu ubu ari mu maboko ya polisi ashinjwa kwivugana nyirarume amurashe babanje gutongana.
Nk’uko ikinyamakuru Christian Today kibitangaza, Phillip ngo yabanje kuraswa na nyirarume ubwo nyirarume yamuhushaga yarangiza agatanguranwa agahita ahamagara inzego z’umutekano azibwira ko yari yishe umwishywa we yirwanaho ubwo hari ku itariki 15 kamena uyu mwaka.
Bidatinze rero ku munsi w’ejo polisi yatunguwe no kumva nanone ihamagawe na wa mugabo wari warashwe bwa mbere ari we wiyitaga yesu avuga ko amaze kwivugana nyirarume nawe agakomereka.
Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, uwo mugabo yahagurutse asubiramo ko we adashobora gupfa ko ari Yesu Kiristu. Gusa na none ngo ibi byateye ubwoba bwinshi umuryango we kuko yabivugaga abitsindagira kandi kandi bazi ko atari byo.
Ubwo bamujyanaga kwa muganga, abaganga bagaragaje ko ngo yari yarashwe na nyirarume amasasu menshi ariko atarasa mu kico ari nabyo uyu musore yashingiyeho yiyita Yesu ngo kuko atapfuye.
Nubwo uyu mugabo yagerageje kumvisha polisi ko ari Yesu, ntibyabujije polisi kumushinja ubugizi bwa nabi no kumukanira urumukwiye. Ikindi ni uko ngo byagaragaye ko yari yafashe ku biyobyabwenge.
NSENGIMANA J Mermoz