Muri Arizona ho ku mugabane wa Amerika, umugore witwa Priscilla Motola, afite ikibazo cy’uko agomba kwita inyamaswa yabyaje ku ntama ye nyuma yo gusanga ako kana kavutse ku ruhande rumwe gasa n’intama ku rundi ruhande gasa n’ihene.
Uyu mugore we aratangaza ko atigeze amenya niba intama ye ihaka kuko ngo atigeze ayijyana kuyibanguriza. Iyi ntama yavutse ikaba ifite umutwe nk’uwi’ihene ariko igihimba, umurizo n’ibindi byose bisa n’iby’intama ngo yavugishije benshi amagambo aho bananiwe kuyita ihene cyangwa ngo bayite intama.
Abashakashatsi ku bijyanye n’imyororokere y’amatungo muri ako gace, nabo baratangaza ko ari ubwambere babonye inyamaswa iteye ityo nubwo bagerageje kenshi guhuza ihene n’intama ariko bikabyara ibitandukanye cyane n’ako kanyamaswa.
Nyiri ayo matungo Priscilla we ngo yabuze uko akita agahimba akanyugunyugu akaba atangaza ko kameze neza kandi ko gashimishije bityo akaba anemeza ko kagiye gutuma amenyekana cyane.
NSENGIMANA J Mermoz