Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, witwa Mike, aravugwaho kuba ngo yarabanje gutanga ibihumbi 45 by’amadorali ngo bamwongerere uburebure n’umubyimba by’igitsina cye abaganga bakakigira kirekire kuruta uko yabyifuzaga hanyuma akaba amaze gutanga ibindi bihumbi 50 by’amadorali kugira ngo bngere bakimugabanyirize.
uyu mugabo atangaza ko atari yishimiye ingano y’igitsina cye kuko ngo cyari gifite uburebure bwa santimetero zitageze kuri 7 cyafashe umurego.
Ubwo ikinyamakuru MSN cyegeraga uyu mugabo, yagitangarije ko nta yindi ntego yari afte yatumye akoresha iriya operation ahubwo ngo yabikoze kuko uko yari asanzwe byari bimubangamiye aho yumvaga atishimye kuva akiri mu ishuri ari ku ishuri, kutumva ko ari umugabo nk’abandi, ndetse ngo akaba nta n’ibiganiro yagiranaga n’abandi kubera icyo kibazo.
Ku nshuro ya 2 ajya kwibagisha, Mike avuga ko abaganga bari kumukurikirana babishoboye
ku nshuro ya mbere, uyu mugabo ngo yari afite intego yo kongereza uburebure n’umubyimba by’igitsina cye hanyuma ngo ntibyamugendekera uko yabyifuzaga bitewe nuko ngo yabazwe n’abaganga batamenyereye gukora operation y’ibitsena.
Mike, yatangarije MSN ko atarigera akora imibonano mpuzabitsina narimwe kuva yabagwa bwa mbere ariko ubu ngo akaba ateganya ko abaganga bari kumuvura babifitiye ubushobozi.
kuri ubu ngo nta nubwo ashobora kugira ibiganiro cyangwa ngo abe ahantu bavuga ibyerekeye urukundo nubwo bitamworohera.
NSENGIMANA Jean