Ubwo twageraga Nyabugogo, tuganira n’abaturage bamwe bahisemo kutwibwirira ibyabatangaje, nyuma y’aho amazu atangiye gufatwaubwo inkongi y’umuriro yadukaga mu mazu amwe ari I Nyabugogo. Abagore bari aho batubwiye ko babonye abantu bari muri loge basohotse bambaye ubusa bigaragara ko bari mu bikorwa by’urugwiro, bagatungurwa bambaye ubusa bagasohoka biruka batambaye
Ngabo bari binjiye mu iduka bashaka ubwihisho, bahita basohokamo nta wamenya niba bene iduka ari bo babimye ubuhungiro
Umudamu waganiriye n’umunyamakuru wacu wanze ko tumufata amajwi n’ifoto yatubwiye ati “bariya ni bo bayiteye umwaku, basambana ku manywa y’ihangu”. Undi nawe yagize ati ibi ni imperuka ni bo bari batumye aya mazu ashya”.
Nubwo nta byinshi byitaweho kuri iyi nkongi amakuru dufite ni uko iyi nzu ya Mudahemuka Felicien, igice cyimwe gikoreshwa nk’amacumbi (lodge), ahandi hagakorerwa ubucuruzi. Gusa kugeza n’iyi saha ntawuramenya icyateye iyi nkongi.
Aba bavugwa ko basambanaga muri iyi mwe muri izi lodge, nta
wamenye irengero ryabo kuko abantu bari bahugiye mu bikorwa by’ubutabazi. Ntawashoboye kumenya amazina yabo cyangwa niba baba ari abashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko.