Igikombe cy’isi kiri kubera muri Bresil hagiye hagaragaramo udushya twenshi haba ku bakinnyi cyangwa ku makipe muri rusange. Akantu kose kagiye kagaragar nk’agashya ku bihangange biri muri iryo rushanwa kagiye kavugwa.Niyo mpamvu BBC yashyize hanze abakinnyi bagaragaje ko bafite tattoo nziza kurusha abandi mu gikobe cy’isi muri Bresil.
Mauricio Pinila , Chili
Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Chili itarabashije kubona amahirwe yo gukomeza kuko yaje gutsindwa na Bresil kuri penaliti.Nubwo Pinila afite n’izindi tattoos ku maboko , ihiga izindi ni iyo afite mu mugongo.Iyo yo ntabwo ajya akunda no kuyerekana.Hakaba hari n’umwarimu wo muri kaminuza wavuze ko iyo tatto igaragaza ko nta kizere yigirira.
Sergio Ramos , Espagne
uyu mukinnyi w’igihugu cya Espagne na Real Madrid afite tattoo ku maguru ye yombi, hamwe hashushanyije igikombe cy’isi, ahandi hari igikombe cya Champions League.Bigaragaza ikizere yari yazanye atekereza ko ikipe ye yongera kwandika amateka nk’ayo bakoze muri 2010 nyamara basezerewe rugikubita.
Nigel de Jong , Ubuholandi
De Jong we afite tattoo itangaje kuko yayikuye mu muco w’abarwanyi bakomeye bo muri Indoneziya , ikaba igaragaza agaciro aha igikombe cy’isi.Kubw’amahirwa ikipe ye iracyarimo nubwo ibyo gutwara igikombe byo bitagishobotse kuko Argentine yabakuye amata ku munwa.
Daniele de Rossi, Ubutaliyani
uyu mukinnyi wo hagati mu ikipe y’Ubutaliyani afite tattoo igaragaza abakinnyi babiri umwe ari umwataka.
Neymar , Bresil
Iki gihangange cyagize ibyago byo kuvunika urutirigongo , akaba ataranagize amahirwe yo gufasha ikipe ye ubwo yanyagirwaga 7-1 n’Ubudage , afite igishushanyo ku ijosi rye no ku maguru.Ku ijosi handitse ijambo “Tudo Passa” rivuze ngo “Byose birahita”, ari nayo tatto ikunze kugaragara.
Raheem Sterling , Ubwongereza
Sterling we yahisemo kwishushanyaho ifoto y’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 arimo azerera muri Sitade ya Wimbley hasi handitseho ijambo “It’s a dream” cyangwa ngo “Ni inzozi” .
Raul Meireles , Portugal
Uyu mugabo we afite igishushanyo gitangaje kuko ukuguru kose gushushanyijeho ibintu bitandukanye , nk’imodoka, urusengero , gitari n’ibindi.Akaba akinira ikipe yo muri Turukiya.
Tim Howard , USA
uyu mugabo na we aratangaje kuko umubiri wose uriho ibishushanyo.Bimwe muri byo ni ikigaragaza mama we akiri umwana , hariho kandi na se yambaye imyenda ya gisirikari.Hariho n’ibisimba n’ibindi byinshi.Icyakora uyu mukinnyi we ntajya akunda gukuramo umupira iyo barangije gukina , bikaba bitoroshye kubona tattoo ye.
Lionel Messi , Argentine
Messi afite igishushanyo ku kuguru kwe kw’ibumoso hashushanyijeho ibiganza bibiri bisa n’iby’umwana , hasi handitseho Thiego izina ry’umwana we w’umuhungu.Ntabwo ikunze kugaragara kubera ko iyo ari mu kibuga amasogisi aba ahakingirije.
Christiano Ronaldo , Portugal
Ku mubiri wa Chrisriano Ronaldo ho nta kintu na kimwe cyanditseho.uzi impamvu? Nuko ajya atanga amaraso , bikaba bitemewe kwishushanyaho utanga amaraso kuko bishobora gutuma yandura izindi ndwara.
Ferdinand M.