Nkuko urubuga Howwe.biz rubitangaza, ngo hari ibintu cyangwa se imyitwarire itajya ibura muri Kaminuza.
1. Inda zitateguwe
Bamwe mu bakobwa bari muri kaminuza usanga batwara inda zitateguwe: Aha ngaha ngo kuva na kera nta munsi batigisha ijambo ry’Imana muri kaminuza ariko ntibashobora kubireka, ibi byo byarananiranye ngo kubigisha kureka ubusambanyi ngo niyo wazana ababwiriza butumwa bameze gute uba urimo guta igihe. Ku bwabo ngo bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina biryoha kurusha inama wabagira ikindi kandi ngo kubabwira udukingirizo ngo abenshi ntibabyumva kuko babyumva ngo nta nda zasamwa zidateguwe zabaho.
2.Ubujura
Buriya ngo umukobwa wiga Kaminuza yakwemera akaniba n’akantu k’amafuti ariko ngo ntabure mukabyiniro, ngo buriya kuwa gatanu ntashobora kubura gusoka ngo niyo byagenda gute , ibi bikaba byatuma anakorakora bitari bikwiye. Ngo buriya niyo yaba azi ko yahurirayo n’ibyago bimeze gute hanze ngo ntashobora kureka gusohoka, kurangiza kubyina ngo ntajya akangwa no gutaha saa cyenda za mugitondo.
3.Umunaniro udasanzwe
Buriya ngo ntibajya batandukana n’umunaniro udasanzwe wo kuwa mbere baba bakuye mumpera za week-end, kwiga usanga abenshi ngo babwira bagenzi babo kubafasha, kuko usanga bakunda kwibera mu mazu acururuzirwamo ibijyanye na internet, kwirebera amafimi , kubabaza ibizami ngo ashwi ! kuko kwiga kujyayo ni hamana.
4.Kuneka iwabo
Ngo buriya kandi abakobwa bagiye gusohoka ntibatana no guhamagara ngo babanze baneka amakuru yo murugo iwabo kugirango yumve niba ntamuntu w’iwabo bahurirayo bikamubyarira utubazo.
Gusa ngo kandi bakunda guhamagara cyane kurusha uko bajya murugo kugirango batababaza ibintu byinshi bagakoresha telefone.
Iki kinyamakuru gisoza kivuga ko akenshi umunyeshuri wa Kaminuza, iyo yicaye kuntebe y’ ishuri aba atekereza ukuntu nasohoka mu ishuri azahita abona akazi keza kamuha umushahara mwiza, inzu nziza, imodoka nziza, umugore cyangwa umugabo yifuza ariko akenshi iyo ageze hanze asanga byose byari nk’ inzozi ntabashe kubibona kuko ntawubona ibyo atakoreye.