Kaminuza ya Massachussetes Institute of Technology itewe inkunga n’umushinga Fondation Bill & Melinda Gates bavumvuye uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe akantu gato kazajya gashyirwa mu mubiri w’umugore akakagenzura akoresheje telecommande.
Hehe no kuzongera gukoresha ibinini, inshinge…
Ako kantu kazaba gafite uburebure bwa milimetero 20 kazajya kaba karimo umusemburo wa miligarama 30 usanzwe ukoreshwa mu bikoresho bimwe na bimwe byo kuboneza urubyaro.Umugore bazaba bamaze kugashyiramo azajya agakoresha abishatse cyangwa akazimye akoresheje telecommande.Ni ukuvuga ko igihe ashaka gusama azajya ashobora kukatsa yifashishije telecommande kandi naba atabishaka nabwo agire aho akanda kuri telecommande ye .Kakazajya kamara imyaka 16 mu mubiri w’umugore.
Abakoze ubushakashatsi bavuze ko bigenze neza ubwo buryo buzaba bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2018.
Si ubwa mbere Fondation Bill Gates iteye inkunga imishinga y’ubushakashatsi ku kuboneza urubyaro kuko mu mwaka wa 2013 yashyizeho amadolari 100 .000 ku muntu wari kuvumbura agakingirizo ko mu buryo bugezweho.Ayo mafaranga yafashwe na Kaminuza ya Wollongong muri (Ausitraliya) bakoze agakingirizo gakozwe n’ utuntu tumeze nk’amazi , kakaba gatanga ibyishimo birenze mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Le point
Ferdinand M.