Useguyimfura Celestin w’imyaka 48 y’amavuko yarakubiswe azizwa ko ngo yasambanyije umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe, ajyanwa mu Kagari mu gihe ataragezwa kuri Polisi arahagwa, Gitifu w’ako kagari arabura.
Tariki ya 29 Gicurasi 2014, Useguyimfura yasanzwe mu rugo rubamo uwo mugore w’imyaka 58 y’amavuko, mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe, Manizabayo Louise ushinzwe iterambere mu kagari ka Kageyo, yavuze ko uyu mugabo yakubiswe asanzwe muri uru rugo, akubitwa na musaza w’uwo mugore bivugwa ko yasambanyijwe.
Nyuma yo gukubitwa, Useguyimfura yajyanywe ku biro by’Akagari arahafungirwa hategerejwe ko ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi muri ako gace.
Mu gihe yafungwaga ngo yaratakaga cyane ariko bigakekwa ko yitakisha, ntiyajyanwa kwa muganga, hajyanwayo uwo mugore ku kigo nderabuzima kiri muri kirometero imwe uvuye kuri ako kagari ka Kageyo.
Manizabayo yagize ati “Umunyamabanga Nshingwabikorwa yamukuyeho abamukubitaga, aba ategereje ko yashyikirizwa Polisi, nyuma yaje gupfa, ntabwo yongeye kugaragara.”
Muganga yemeje ko Useguyimfura yishwe n’inkoni
Ubwo Useguyimfura yafatwaga ngo yatangiye gukubitwa cyane mu gihe yari afatiwe mu cyuho asambanya uwo mugore.
Musaza w’uwo mugore ,Nizeyimana Innocent ngo yatangiye kumukubita afatanyije n’abandi bantu batavuzwe. Izi nkoni yakubiswe mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoraba ngo zaje kumurembya maze ahagana saa yine z’ijoro arapfa.
Isuzuma rya muganga ryemeje ko yaviriyemo imbere mu mutwe n’impyiko zagize ikibazo.
Guhera tariki ya 30 Gicurasi, Habimana Filemon , Gitifu wa Kageyo na Nizeyimana Innocent, musaza w’uwasambanyijwe bahise babura, bivugwa ko bahunze.
Kugeza ubu, abantu batanu bo mu mudugudu wabereyemo ubu busambanyi n’urupfu rwa Useguyimfura barafunze. Barimo ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu n’abandi bane bari baraye irondo nk’uko byavuzwe n’abaturanyi babo.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’ I Burengerazuba bwatangarije ikinyamakuru Igihe ko abakekwaho kugira uruhare mu ikubitwa rya Useguyimfura bakurikiranwe, bakaba barakorewe dosiye zarangije gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Igihe.com