Ni ku birwa bya Skellig Michael biherereye mu nyanja ya Atlantique, aho inyoni yo mu bwoko bw’ibishuhe (seagull) yagaragaye yavuye mu mazi iri ku butaka irwana n’urukwavu nyuma y’umwanya utari mutoya ikarwica ikarumira bunguri.
Umugabo kuri ubu uri gufatwa nka mudahusha wa muri ibyo birwa Michael Kelly aratangaza ko yakurikiranye icyo kintu kidasanzwe cyo kubona inyoni nto yo mu mazi imira urukwavu bunguri.
Michael Kelly aragira ati “nari hafi aho ubwo urukwavu rukiri rutoya rwatungukaga imbere y’iyo nyoni. natangiye gufotora nirinda gusakuza kugirango ntayitesha” Iyi nyoni bivugwa ko ifite umunwa ukomeye kandi mugari, ngo yarwanye n’urwo rukwavu imaze kururembya itangira kurumira.
Uyu mugabo aragira ati nari mfite ubushobozi bwo kuba nakiza ako kanyamaswa gashimishije ariko nashimishijwe kurutaho no gufata amafoto y’ako gakino kadasanzwe.
NSENGIMANA J Mermoz