Saturday, March 6, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home IBINDI

Inzoka idasanzwe yatahuwe muri Pariki y’Akagera

admin by admin
May 29, 2014
in IBINDI
0
0
SHARES
1
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Inzoka y’insana ifite uburebure bwa metero hafi 3 yatahuwe mu gisenge (plafond) cy’inyubako zo mu rwinjiriro (entry) rwa Pariki y’Akagera.

inzoka-idasanzwe-yatahuwe-muri-pariki-y-akagera_53870d7f26f6f_l643_h643.jpg

Related posts

Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

February 3, 2021

Aho ntiwajyaga usuzugura abarya avoka? Reba ibyiza 5 byo kurya urwo rubuto

October 15, 2016

Iyo nzoka izwiho ko uwo iriye atarenza iminota 20 atarapfa.

Iyi nzoka yo mu bwoko bwa “black mamba” isanzwe iboneka mu bihugu bibamo ubushyuye bwinshi, ahantu hari ibiti bitazamutse cyane cyangwa ngo bibe ari binini.

Umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ikigo gishinzwe ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Isidore Ndikumana, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu gufata iyo nzoka hitabajwe inzobere mu bijyanye n’inzoka zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari yitwa Mr Hinker.

Iyo nzoka nyuma yo gufatwa yazanwe mu Ngoro y’Amateka Kamere (Natural History Museum) i Kigali.

insana.jpg

Iyi nsana ifite metero zigera kuri eshatu, uwo iriye ntashobora kumara iminota irenga 20 ataritaba Imana mu gihe yaba adahawe ubutabazi bwihuse.

Umuyobozi w’agateganyo w’iyi ngoro, Dina Ingabire, avuga ko iyi nzoka ifite ubumara budasanzwe.

“uwo idomye ntamara iminota 20 atarapfa, ariko iyo bimenyekanye ko ari yo uwarumwe akagezwa kwa muganga mbere y’iyo minota ,ashobora gukira ari uko nabwo bahise bamwongera umwuka (Oxygen)”.

Ubumara bw’iyi nzoka ngo bwihutira mu myanya y’ubuhumekero bukahashanyagura.

Iyo uwo yarumye batamushyize kuri bomboni (bombone) ngo yongererwe umwuka mu maguru mashya, ntabaho.

Iyi nzoka yafashwe ntawe irarya, yaba mu bakozi bo muri Pariki y’Akagera cyangwa n’abandi baturage barimo ba mukerarugendo.

Uretse iyi nzoka y’insana, mu ngoro y’amateka kamere hasanzwemo izindi nzoka nk’impiri, insharwatsi, inyenzi, uruziramire, ibimata n’izindi. Izi nzoka zose ziva mu Rwanda, cyane cyane mu mashyamba yegereye Pariki ya Nyungwe.

Ku birebana n’ibizitunga, Isidore Ndikumana avuga ko hari izirya imbeba, izirya ibikeri, udusimba (insects), isenene, utunyoni n’ibindi.

Kugaburira inzoka zose ziri mu ngoro ngo ntibihenze kuko zirya rimwe mu cyumweru, amafaranga azigendaho akaba atarenze ibihumbi ijana by’amanyarwanda (100.000 frs) ariko ayo zinjiza baza kuzisura akaba yikuba hagati y’inshuro eshatu n’enye.

Abakunze gusura izi nzoka ngo ni abazungu n’urubyiruko muri rusange, naho abantu bakuru basa n’abazitinya nubwo zubakiye ku buryo ntawe zasagarira.

Izuba rirashe

Previous Post

Umunyarwanda MISSION Blaise akomeje kugaragaza impano ye y’ umuziki muri Amerika

Next Post

Wari uzi amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi?

Next Post

Wari uzi amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi?

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

Perezida mushya wa Malawi arasezerana kuri uyu wa gatandatu

7 years ago

Polisi yagaruje bimwe mu bikoresho byibwe ndetse ita muri yombi amwe mu mabandi kabuhariwe mu mujyi wa Kigali

7 years ago

Uganda: Mu myaka 3 gusa avutse, yari amaze kugaragaza ibimenyetso byose biranga ingimbi.

7 years ago

REAL MADRID yaraye yibitseho igikombe cya 10 cya UEFA CHAMPION LIGUE!

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In