Ubwo umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yasuraga abaturage batuye umurenge wa Jabana, yaganiriye n’ abaturage nyuma aza kubaha umwanya wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo bimwe na bimwe bibakomereye.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba
Haje guhaguruka umugore ukuzeho uri mu kigero cy’ imyaka nka 55 witwa Mukagatera, abaza ikibazo cy’ abantu ngo bamwanga.” Ikibazo cyanjye ni icy’ umuntu unyanga buri munsi! nabivuze cyera, ntaramwiyamye ntiyumva…”
Mukagatera abaza ikibazo cye ngo yifuzaga kugaragara kuri Televiziyo
Ubwo umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yari agiye gusubiza iki kibazo, yavuze ko atagisobanukiwe neza kuko yabonye Mukagatera ari umuntu mwiza nta mpamvu ko uwo muturanyi we yamwanga. yahise asaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Jabana Shema Jonas, ko yagira icyo abivugaho niba hari icyo abiziho, Jonas yijeje Mukagatera ko niba hari umuntu umwanga koko, bazamumerera nabi kuko muri uyu Murenge wa Jabana batorora urwango.
Shema Jonas, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Jabana
Gusa icyaje gutangaza abantu ni uko, umwe mu bakozi b’ umurenge yaje akabwira Gitifu ko uwo muturage amwongoreye ko ntakibazo afite ahubwo yashakaga kugaragara kuri Televiziyo.
Abayobozi batangajwe no kumva ko uyu muturage yashakaga kugaragara kuri Televiziyo
Soma hano inkuru ya Mayor asura abatuye umurenge wa Jabana
Twabibutsa ko uru rugero rw’ umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, ruri muri gahunda ze zo gusura abaturage no kureba ko ibikorwa by’ amajyambere bagenerwa bibageraho.
Abatuye umurenge wa Jabana bishimiye gusurwa n’ umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali
Evode Mz