Umuraperi Ray J wamenyekanye cyane nyuma yo kuryamana na Kim Kardashian agahita ajyanira amashusho y’icyo gikorwa uko cyakabaye itangazamakuru,kuri ubu yageneye intwererano Kim Kardashian y’ibihumbi 47 by’amadorali, ku mafaranga amaze kwinjiza kuri ayo mashusho muri uyu mwaka.
Ibintu buri wese atahakana ko ari ubushotozi uyu muraperi ashaka kuri uyu muryango ugiye gukora ubukwe bije atari ubwa mbere dore ko uyu muraperi yagiye yibasira uyu muryango kenshi nko ku ndirimbo yakoze yitwa i hit it first byumvikana cyane ko yacyuriraga kanye west kuba yaramubanjirije kuri kim kardashian.
Nubwo Ray J yinjiza aya mafaranga bivugwa ko na Kim ashobora kuba yinjiza arusha aye kuri iyi video kuri ubu icuruzwa n’uruganda rwa Vivid entertainment.hategerejwe kumva niba Kim Kardashian arakira iyi mpano cyangwa se akayanga ray J we akaba yavuzeko nayanga arayafashisha abatishoboye.