Abamotari bakorera i Nyamirambo barasaba ubuvugizi bitewe n’ ukuntu ababashinzwe bazwi ku izina rya sekirite birirwa babakubita iz’ akabwana bitwaje icyo bashinzwe ibyo bikaba bibicira akazi kabo ka buri munsi.
Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2014, ubwo abamotari benshi bazindukiraga ku biro bya Polisi i Nyamirambo baje gutanga ibirego byabo by’ ukuntu birirwa bakubitwa bakanakomeretswa.
Abo ni abasekirite bari baviriye inda imwe ku mu motari
Ubwo Imirasire.com twanyarukiraga i Nyamirambo aho abo bamotari bari bazindukiye, umwe mu bamotari utashatse gutangaza amazina ye, yagize ati: “Abamotari b’ i Nyamirambo nta mutekano dufite, turi gukibitwa n’ abasekirite, turi gukubitwa na Perezida wa zone ya Nyamirambo niwe ubaduteza bakadukubita….”
Aba bamotari bavugaga ko babarizwa muri Koperative yitwa “Kora ndebe motar” ihagarariwe na Nyamucahakomeye Eldaphonse, bakaba badutangarije ko iki ari kimwe mu bikomeje kubaca intege mu murimo wabo.
Abamotari bari bazindukiye kuri polisi
Undi nawe yagize ati: “Aba basekirite bitwa ko badushinzwe, iyo umurebye mu maso, uba ubona atari umuntu ukwiriye gukora sekirite kuko iyo akugezeho uba ubona yanyweye urumogi, runamunukaho ndetse yananyweye n’ inzoga yasinze”.
Hari mu masaha ya saa yine ariko mu ngero aba bamotari bagiye batanga, ni uko muri ayo masaha abo basekiriti baba batangiye kunywa inzoga, nyuma bakaza kubiraramo ubudehe babafata nta mpuhwe bafite.
Aba bamotari bakomeje bavuga ko bagerageje gushyikiriza inzego za Polisi, RCA, akarere n’ umurenge ikirego cyabo ariko kugeza ubu ngo baracyakubitwa amanywa n’ ijoro.
Rulinda Felix ushinzwe umutekano w’ abamotari mu gihugu, ubwo twamusangaga aho kuri polisi, yadutangarije ko iki kibazo bakigejejweho ariko bakaba bari mu nzira yo kugikemura.
Rulinda Felix
Yagize ati: “ iki kibazo twarakimenyeshejwe, uretse ko kitanatinze cyane, ibisabwa kugirango gikemuke harimo guhagarika iyo sekirite”.
Yakomeje avuga ko bari baje kuri polisi bazanye abakomeretse bose ngo batange ikirego cyabo barangiza bakajya kuri koperative guhagarika abo basekirite bose bakoze ibyo bikorwa byo gukubita abamotari.
Ariko hagati aho hakaba hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ngo hamenywe neza ikibazo kiri hagati aho mu basekiriti n’ abamotari.
Inkuru dukesha Imirasire