“Benshi bibaza ese ubundi uvuga ibyo asa ate? aba he? abikora ate? angana ate? bamwe bamvuga neza abandi bamvuga nabi” aya ni amagambo agize indirimbo Kubaka izina si umukino y’ Umuraperi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda Mc Mahoni Boni.
MC Mahoni Boni Ati kubaka izina si umukino
Koko nk’ uko yabiririmbye, Kubaka izina si umukino kuko si buri wese ugira amahirwe yo kugirango izina rye ribashe kumenywa na bose.
Bityo usanga abantu benshi biganjemo abahanzi bagira uburyo butandukanye bwo kugirango izina ryabo rikomeze kuvugwa hari n’ abaryandika kubera ibikorwa byabo cyangwa udushya baba bakoze baba baiteguye cyangwa se bibatunguye.
Muri iyi nkuru yacu ( Igice cya mbere) Makuruki.com igiye kubagezaho bamwe mu bahanzi usanga amazina yabo yaragiye agarukwaho cyangwa se agaruka mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye turagenda turebera hamwe.
YOUNG GRACE
Abayizera Marie Grace wamenyekanye nka Young Grace ni umukobwa ukiri muto kuko yavutse kuwa 21 Nzeri 1994, akaba akora injyana ya Hip Hop.
Mu minsi micye ishize havuzwe amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye aho hari abashimangiraga ko uyu mukobwa Young Grace yaba aryamana n’abandi bakobwa bagenzi be, Mu kwamagana aya makuru YOUNG GRACE asa nkaho yakoze ikosa kuko yabwiye itangazamakuru ko afite umuhungu bakundana witwa Ntwari Army, ndetse ko uyu mukunzi we bajya banaryamana kimwe n’abandi benshi bakundana.
Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byabitangaje ngo uyu mukobwa yaba amaranye n’ umukunzi we imyaka igera kuri 4 ndetse yemeje ko bajya banatera akabariro.
Iyi nkuru yatumye ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda biyandikaho gusa nyuma Young Grace yabonye ko yakoze ikosa aza gusaba imbabazi ko yabeshye abanyarwanda.
Twabibutsa ko uyu mukobwa ubu ari mu irushanwa rya PGGS aho akoresha umubare 10 ubundi ukohereza kuri 4343
SENDERI INTERNATIONAL HIT
Eric Senderi Nzaramba azwi nka International Hit, uyu mugabo w’ igikwerere biragoye kugirango yibagirane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera ko ari umwe mu bahanzi barangwa n’ udushya duhoraho.
Bamwe mu banyamakuru bo ntibanatinya kuvuga ko International Hit ari we muhanzi uryoshya Showbiz yo mu Rwanda.
Mu gihe ategerejwe ku rubyiniro ho usanga buri wese yibaza uko uyu muhazin ari buze yambaye.
Imyambarire y’ uyu muhanzi ku rubyiniro niyo ituma bakomeza kumwibazaho
Aha ho yaje yiyabariye nk’ abamotari
Senderi nawe ari mu irushanwa rya PGGS aho kumutora ari ukwandika 8 ukohereza kuri 4343.
aha ni mugitaramo cyabereye ingoma cyatumye besnhi batavuga rumwe ku myenda y’ uyu mugabo bamwe bavuga ko igaragaza ubugabo bwe.
JAY POLLY
TUYISHIME Joshua Polly uzwi cyane ku mazina ya JAY POLLY, Ni umwe mu ba Raperi umuntu atatinya kuvuga ko bakomeye hano mu Rwanda, kuba ri mu irushanwa rya Guma Guma ni byo biri gutuma muri iyi minsi usanga agarukwaho cyane mu itangazamakuru.
Igituma agarukwaho cyane mu itangazamakuru si uko ari muri iri rushanwa gusa ahubwo ni uburyo aryitwayemo kuko usanga afite umwihariko wo kuba ashyigikiwe cyane kurusha abo barihanganiyemo.
Usanga ashyigikiwe aho ibi bitaramo binyuze hose.
Kugeza uyu munsi abakora urutonde rw’ uko abahanzi bitwaye usanga bose bashyira uyu mu raperi kumwanya wa mbere aho ibi bitaramo byanyuze hose, n’ ubwo ntawakwemeza ko azaritwara kuko irushanwa ni irushanwa kandi ntawuzi uko ibitaramo bisigaye abandi bazaryitwaramo, hari bamwe mu hanzi bari kumwe nawe muri irir rushanwa bitangarije ko iri zina ribabangamiye cyane.
TETA (FATA FATA)
Uyu mukobwa ukiri muto uri mu itsinda rya Gakondo Group, yaje kumenyekana cyane ubwo indirimbo FATA FATA ya Zizou yajyaga hanze, Teta akaba ari we waririmbaga inyikirizo yayo. byatumye uyu mukobwa amenyekana mu Rwanda kubera ijwi rye ryiza umuntu adashidikanyaho.
Ubwo hatangazwaga amazina y’ abahanzi bazitabira irushanwa rya PGGS, humvikanyemo izina ry’ uyu mwari, birtyo bituma abantu benshi batabivugaho kimwe abandika barandika , abavuga baravuga ariko ntacyo byari guhindura.
Yatunguye abantu ubwo yinjiraga muri PGGS
Ibi uyu mukobwa asa nkaho yasubije abamuvugaga mu ndirimbo yahise ashyira hanze yitwa KATA, iyi akaba ari imvugo imenyerewe gukoreshwa muri iri rushanwa bishatse gusobanura ko hari ubundi buryo cyangwa se izindi nzira zakoreshejwe.
Gushyigikira uyu muhanzi mur iri rushanwa ni ugukoresha umubare 9 ukohereza kuri 4343.
URBAN BOYZ
Urban Boyz ni itsinda ry’abahnzi 3(Safi Madiba, Humble-G na Nizzo) baririmba indirimbo ziri mu nyana ya Afrobeat mu Rwanda,
iri tsinda nta gushidikanya ko rifite abakunzi benshi hano mu Rwanda ndetse no mu karere. Nyuma y’ uko babuze amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Guma Guma, bahisemo gukora ibikorwa bituma abakunzi babo batabibagirwa.
Kimwe muri ibyo bikorwa ni indirimbo bagiye gukorera muri Nigeriya n’ umuhanzi waho ukunzwe witwa IYANYA.
Urban Boyz Na Iyanya
Iyi ndirimbo ntiyigeze ivugwaho rumwe ahenshi bitewe n’ umubare w’ amafaranga Urban Boyz ivuga yashoye muri uyu mushinga.
aho bamwe wasangaga bavuga ko Urban Boyz ibeshya, abandi bati nta mpamvu iri tsinda ryatanaga amafaranga y’ umurengera kuriya kuko ntibashobora kuyagaruza.
Abantu begeze ubwo baterana amagambo ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook
Gusa, ibi byatumye iri tsinda rigaruka cyane mu itangazamakuru, ndetse kugeza ubu ntawabura kuvuga ko iyo ndirimbo nubwo yavuzweho byinshi ariko iri muzikunzwe cyane kuburyo aho unyuze usanga icurangwa cyane.
PFLA (Power First Ladies After)
Biragoye kugirango wumve uyu mugabo mugitangazamakuru icyo ari cyo cyose avugwaho ibindi bikorwa bitari ukwibasira bagenzi be cyane cyane mu ndirimbo.
Mu ndirimbo ze nyinshi usanga agenda yibasira abo basangiye akazi, gusa ubu muri iyi minsi usa nkaho agezweho ni Jay Polly.
Mu ndirimbo arimo gukora muri iyi minsi usanga inyinshi zibasira uyu muraperi ukunzwe cyane gusa umuntu akaba atabura kwibaza icyaba kibyihishe inyuma.
Karundura rero ni indirimbo yitwa Turiho kubera Imana, uyu muraperi aherutse gushyira hanze abika ko Jay Polly yitabye Imana.
PFLA yibasiye bikomeye Ja Polly
Ibi byarasakuje cyane mu itangazamakuru, gusa PFLA we akaba yaratangaje ati” “Nta na rimwe Jay Polly azigera aba umwami wa Hip hop mu Rwanda, ntazigera agira icyo ageraho PFLA ngihumeka umwuka w’abazima”
Ku ruhande rwa Jay Polly, avuga ko nta mwanya afite wo kugira ikintu asubiza Pfla ahubwo ngo ikimuhangayikishije ni ugukora icyamuteza imbere gusa.
Tugendeye kuri iki cyegeranyo, umuntu akaba yakwibaza niba ib bituma bavugwa cyane mu bitangazamakuru hari umusaruro wundi byaba bibabyarira bitagarukiye mu kuvugwa gusa.
Biracyaza…..
Evode MWIZERWA/ makuruki.com