Ikipe ya Ghana Black Stars, irakina umukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’ igikombe cy’ isi riri kubera muri brasil kuri uyu wa mbere i saa sita z’ ijoro, aho bakina n’ ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukinnyi w’amafilimi uzwi cyane muri Ghana yavuze ko azasoma bidasanzwe (a good kiss) umukinnyi wa Ghana utsinda igitego cya mbere USA.
Ati “Birambabaje kuba ntarajyanye na Black Stars muri Brazil kubafana, ariko nijeje ‘gusoma kwiza cyane’ umukinnyi wa mbere wa Ghana uza gutsinda igitego USA”
Uyu mukinnyi wa za filimi avuga ko uko gusoma umukinnyi kuzaba ari kwiza cyane ngo kuko azi gusomana cyane kandi ashimangira ko atazatatira icyo gihembo yemeye ubwo abakinnyi ba Ghana bazaba bagarutse.
Ati “Ndabizi neza ko Black Stars bazatsinda US n’indi mikino izakurikira, ariko umukinnyi wa mbere uzatsinda US igitego nzamuhemba kumusoma byuje urukundo aho azifuza ko tuzaba turi.”
Nikki yasoje agiraavuga ko yizeye abasore bagize ikipe ya Black stars ndetse n’ umutoza wabo kandi ko yizeye ko bazagarukana ishema mu gihugu cyabo.
Allsports