Mu gihugu cya Pologne haravugwa inkuru y’umupadiri Father Marian Rajchel, uherutse gusengera yumwana w’umuklobwa wari urwaye amadayimoni akanga agapfa none uwo mupadiri akaba amaze kwakira ubutumwa bugufi mu ri telefone ye ishuro 2 aho avuga ko bwoherejwe n’umuzimu w’uwo mwana.
Uyu mupdiri ukomoka mu mujyi wa Jaroslaw, mu majyepfo y’igihugu cya Pologne, yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu ko yakiriye ubutumwa buteye ubwoba muri telefone ye akaba adashidikanya ko bwoherejwe n’umuzimu wa wa mwana yananiwe gusengera.
Ubwo ibitangazamakuru byegeraga uyu mupadiri, yabitangarije ko abazimu nabo bifite ubushobozi bwo gukoresha itumanaho na tekinoloji ariko ibikorwa byabo bikaba biba bidasibanutse ari nacyo gituma abantu batahura ko ari abazimu.
Uyu mupadiri avuga ko na nimero zamwoherereje ubutumwa zidasanzwe kandi nta kindi wazikoresha.
Dore amwe mu magambo yo mu butumwa yakiriye: ” Ntazigera ava i kuzimu. Ni uwanjye kandi uwamusengeye wese azapfa.”
Father Marian, nyuma yo gusubiza ubu butumwa yemeza ko yamusengeye, yakiriye ubundi bumutuka bumwumvisha uburyo nawe atabashije kwikiza ko ari n’injiji. Padiri Father Marian arasaba ubufasha kuko ngo adatuje kubera ubu butumwa.
NSENGIMANA J Mermoz