Umugore wo mu mujyi wa Aberdeen bamusanzemo igikinisho cyari imbere mu gitsina cye , nyuma yo kujya kwa muganga avuga ko afite ikibazo cyo kunanuka bikabije.
Icyuma cyamubonyemo ikintu cya sentimetero 11
Uwo mugore w’imyaka 38 yagiye kwa muganga avuga ko afite ikibazo cyo kunanuka bikabije , gucika intege no kugira ibibazo ari kwihagarika.
Abaganga babonye bikomeye bahisemo kumunyuza mu cyuma ngo barebe ikibazo afite.Icyuma cyaberetse ko imbere mu gitsina cye harimo ikintu cya sentimetero 11.Abaganga bahise bakora ubutabazi bwihuse bakimukuramo , gusa baza gutangazwa n’uko ari igikinisho abagore bakoresha bikinisha.
Uwo mugore yavuze ko yigeze kuza yasinze we n’umugabo we baragikoresha bibagirwa kugikuramo , hakaba hashize imyaka icumi.Icyakora ngo ntiyari akibyibuka.
Inzobere zandika mu kinyamakuru Sexual Medicine zatangaje ko ibyo bintu bidakunze kubaho , gusa ngo ibyo bari basanzwe babona n’ibya plasitiki akenshi bihera mu bitsina by’abagore igihe bari gukoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.
Uwo mugore bakimara kumukuramo icyo kintu , indwara yari afite zose zahise zikira.
Ibimeze bityo byigeze kuba ku mukecuru w’imyaka 72 muri 2009 , ubwo bamukuragamo ikintu gifite sentimetero 3 kuri 5 , icyakora yaba abaganga n’uwo mukecuru ntibabashije kumenya icyo ari cyo.