Umukecuru witwa Scolastica Mhagama wo mu gace ka Lundusi mu ntara ya Ruvuma yakoresheje isanduku yo gushyingurwamo ubwo azaba yapfuye kubera ubuzima bubi abayemo bwo kubura umufasha n’umwegera mu buzima, akaba ari uburyo bwo kwereka Imana ko akeneye urupfu vuba.
Scolastica Mhagama iruhande rw’isanduku ye
Scolastica yagize ati : “Buri munsi nsaba Imana ngo injyane vuba kugirango nduhuke imiruho mpura nayo.Ariko ubwoba mfite, ndamutse mfuye nazashyingurwa nk’abandi bantu? Niyo mpamvu nikoreshereje isanduku yange.” Scolatica afite imyaka 76 akaba abana n’uburwayi bwa rubagimpande.Akaba aba wenyine mu gace ubona kadatuwemo.
Scolastica akomeza agira ati : “Nakoresheje isanduku yange kugirango umunsi nzapfa bazanshyinguremo.Ndasaba Imana ngo ize injyane vuba ntandukane n’ibi bibazo.Natereranywe n’umuryango n’abaturanyi, ntibamfasha ngo ndi umurozi kubera ko abana banjye bose uko ari bane bapfuye bakiri bato.Mbabazwa cyane no kuzira ibintu ntazi.”
Uwo mukecuru yavuze ko yakoresheje iyo sanduku amaze guhabwa n’umugiraneza amashilingi 40.000.Kubera ko uwo mukecuru ngo yari yifitiye imbaho mu rugo, amaze gufata ayo mafaranga yahise yihutira gushaka umubaji arayamuha , umubaji na we akora ibyo yategetswe.
Ferdinand M.