Mu gihugu cy’Ubuhinde hari kuvugwa inkuru idasanzwe y’abaganga bakoze operation kuri ubu ishobora kuba ari n’iya mbere ku isi aho abo baganga babaze umwana mutoya w’umuhungu bakabasha kumukuramo amenyo agera kuri 232.
Abaganga bo mu gihugu cy’Ubuhinde mu bitaro bya Mumbai bakuye umwana muto w’umuhungu witwa Ashik Gavai amenyo agera kuri 232. Uyu mwana w’imyaka 17 y’amavuko ngo kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo yagiye gushaka abaganga b’amenyo ababwira ko yabyimbye cyane ishinya yo mu musaya w’iburyo.
Aba baganga rero ngo babanje kubifata nk’ibyoroshye nyuma baza gutungurwa no gusanga ari amenyo abyimbyemo
Umwe mu baganga b’amenyo bamufashije muri icyo kibazo cye Sunanda Dhivare-Palwankar aragira ati ” byadutwaye amasaha agera kuri 7 nubwo twabanje kugira ngo ni ibintu byoroheje. Twabanje kubaga ishinya ariko uko twinjiramo imbere tugenda tubona utwinyo twinshi duto tumeze nk’urubura ariko na none tw’utugufwa.”
Se w’umwana Suresh Gavai we yatangarije ikinyamakuru the mirror ko ukubyimba kwe kwari kwabateye ubwoba bazi ko ari indi ndwara ijya ifata abana b’abhungu ku bury ouwo ifashe akurerwa ubutabazi bwihutirwa izwi ku izina rya malignant mu ndimi z’amahanga. Se yagize ati ” twabanje kugirango ni cancer niko guhita tujya ku bitaro bta Mumbai.”
Undi muganga kuri iryo vuriro Dhivare-Palwankar yagize ati ” twabanje kumukuramo amenyo 37 ariko hamwe n’itsinda twakoranye nyuma twongeye kubara amenya agera kuri 232 yose yakuwe mu kanwa ka Gavai.” yakomeje avuga ko ibyo babonye bigomba kumenyekana mu rwego rw’isi kuko bidasanzwe.
Abaganga ba Gavai bakomeje batanga icyizere ko ibikomere by’ahavuye aya menyo yose bishobora kuvurwa bigakira neza nta yindi nkurikizi cyangwa ibindi bisabwa.
NSENGIMANA J Mermoz