Mu gihugu cya Bahrain giherereye mu kigobe cya Perse ho ku mugabane w’uburayi haravugwa inkuru y’umugabo uzwi ku izina rya Hussein wagiye kwa muganga w’amenyo mu mujyi wa Manama afite imyaka 8 y’amavuko aherekejwe na se umubyara hanyuma muganga w’amenyo akamuha gahunda yuko azamuhamagara nyuma.
Hussein aragira ati” nari mfite imyaka igera ku munani mperekejwe na papa mfite ikibazo cy’amenyo ubwo muganga yanshyiraga ku rutonde rw’abantu bagomba gutegereza kugeza igihe muganga mukuru azabahamagarira. Ubu mfite imyaka 23 y’amavuko ariko natangajwe cyane no kumva muri iki cyumweru mpamagawe ku ivuriro ry’amenyo ngo nze kwivuza. Siniriwe njyayo kuko numvise ari nko kunkiniraho.”
Ubwo itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryegera ga se wa Hussein, we yaritangarije ko yahamagaye kuri icyo kigo nderabuzima akabasaba ko bategereza igihe umuhungu we azabyarira iyo gahunda bakayimurira ku mwana we nanone.
NSENGIMANA J Mermoz