Polisi y’Uburusiya iri guhiga bikomeye umuhungu n’umukobwa bafotowe bari gusambanira mu mujyi rwagati ku mugezi wubatswe nk’ikimenyetso cy’amateka.
Kuba hari ababanyuragaho ntacyo byari bibabwiye
Nkuko amashusho yafashwee n’umuhungu w’imyaka 26 Aleksey Douhov wihitiraga yabigaragaje, ngo umukobwa niwe wari uri hejuru y’umuhungu.Abantu bazaga bakareba bumiwe ariko umusore n’inkumi bo ibitwenge n’ibyishimo byari byose.Mu gikorwa cyamaze iminota nka cumi n’itanu , barangije bambara imyenda yabo maze bikomereza urugendo baseka nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Mirror.
Barangije bambara imyenda yabo bagenda bisekera
Iyo Video yafashwe niyo iri guca ibintu mu Burusiya hose cyane cyane mu mujyi wa Samara aho byabereye, aho iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Abaturage bamwe byabababaje bahita baterefona Polisi gusa yaje isanga bamaze kugenda.Ubu ikaba yatangiye igikorwa cyo kubahiga bikomeye.
Ibikorwa byo gusambanira ku karubanda bimaze gufata indi ntera ku mugabane w’Uburayi , kuko no mu minsi ishize hari abandi bafotowe basambanira mu mihanda yo hasi mu mujyi wa Vienne, hari n’abandi bagaragaye basambanira hafi y’icyuma gitanga amafaranga kuri banki imwe mu majyaruguru ya Espagne.
Ferdinand M.