Mu mujyi wa Heshan uherereye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubushinwa haravugwa inkuru y’umugore witwa Meng kuri ubu ucumbikiwe na Polisi ashinjwa gukata amabere y’umuturanyi we akoresheje umukasi.
Uyu mugore waciwe amabere Xiao Lin w’imyaka 27 y’amavuko ngo yarimo areba televiziyo n’umugabo we Xiao Luo w’imyaka 28 y’amavuko ubwo uyu mugore yazaga agakomanga hanyuma mugenzi we yajya kureba ukomanze agahita amufata amutunguye akamukubita hasi akamuboha yarangiza akamukatisha umukasi yari yitwaje.
Uyu mugore Meng Pan, aho acumbikiwe mu buroko, yatangaje ko yakoze ibi mu rwego rwo kwirihirira kuko yashinjaga uwo mugore kumutwarira umugabo.
Aho Xiao arwaruye n’umugabo we Xiao Luo umurwaje.
Ubu acumbikiwe mu buroko mu gihe Xiao we ari mu bitaro aho abaganga banavuga ko bidashoboka ko ibice by’amabere byasubiraho akongera kuba muzima.
NSENGIMANA J Mermoz