Facebook yakuyeho amafoto y’abakobwa bo mu Bwongereza bashyizeho bambaye ubusa, ivuga ko agaragaza ubusambanyi ariko abo bakobwa barayisaba ko iyasubizaho kuko bari bari kwishimisha banshaka ubufasha kandi ngo hari n’andi mafoto menshi ari kuri Facebook ameze nk’ayabo.
Abo bakobwa bagaragara bahagaze mu bwato no ku kiyaga cya Avon , aho bifotoje nta mwenda n’umwe ubarangwaho.Bakaba baranatanze amafaranga angana n’amayero 3400 bayaha ikigo Macmillan Cancer Support ngo kibamamarize ayo mafoto binyuze ku mbuga nkoranyambaga harimo Facebook na Twitter.
Bakaba bari bise Paji yabo ya Facebook Warwick Rowing’s Women Calendar ariko Facebook iza gukuraho iyo paji iyishinja gukwirakwiza amafoto yamamaza ubusambanyi.
Nyamara abo bakobwa bo bavuga ko ibyo Facebook yakoze ari ukubicira amahirwe yo kwibonera amafaranga yo gufasha.Umwe muri abo bakobwa wiga amateka na politiki muri kaminuza witwa Sophie Bell yagize ati : “Bavuga ko aruko twambaye ubusa ariko nta mategeko yabo twarenzeho kandi amafoto yose dushyiraho ntabwo ari mabi cyangwa ngo abe adakwiriye.”
Akomeza avuga ko icyo bashaka ari amafaranga yo gufasha atari ubusambanyi.Akaba yibaza impamvu hari Paji y’abahungu bashyizeho amafoto yabo bambaye ubusa ubwo bari bagiye gufasha ntibayikureho ariko bo bakabakuriraho amafoto.
Sophie ari kumwe na Hattie na Frankie Selzano
Uwitwa Hettie Reed na we uri muri ayo mafoto yagize ati : “Abakobwa bose(ku mafoto) barikinze kandi amafoto yacu yarashimwe kubera ubuhanga n’ubwiza karemano”.
Umuvugizi wa Facebook yavuze ko ayo mafoto yavanyweho kubw’akabazo gato ariko ngo bari kugerageza kuyasubizaho.
Amafoto bifotoje
Ese wowe urabona aya mafoto akwirakwiza ubusambanyi?
Ferdinand M.