Mu gace ka Jinja ahitwa Bugembe abana babiri bahiriye mu nzu nyuma yuko nyina yari yasize abakingiranye mu nzu yigiriye kureba imikino y’igikombe cy’isi.
Hari ku mugoroba wo ku munsi wa gatandatu, ubwo inkongi yafataga urugo rw’umugore witwa Hanifah Namale w’imyaka 28. Iyo nkongi yatangiye umugore yagiye kurebera igikombe cy’isi muri zimwe mu nzu zerekana iyo mikino muri ako gace.
Abaturanyi bamaze kubona inzu yafashwe n’umuriro , bahise basenya izindi nzu byegeranye kugirango batabare abana babiri barimo, dore ko n’abaturanyi batangaje ko bari bazi ko Namale yari asanzwe asiga abakingiranye kuko byari bisanzwe ko muri ayo masaha aba yagiye guhura n’umukunzi we utuye muri ako gace.
Ku bw’amahirwe make abaturanyi bamaze kugera mu nzu imbere , basanze abana barangije gupfa.Polisi yo muri Jinja yatangaje ko ikiri guhata ibibazo uwo mugore , nahamwa n’icyaha ngo kizaba ari icyo kwirengagiza.
Iyo nkongi y’umuriro ikaba ishobora kuba yaratewe na buji (bougie) yari yasigaye iri kwaka mu nzu.
Chimpreports
Ferdinand M.