umucamanza wakatiye igihano cy’urupfu uwari Perezida wa Iraq Saddam Hussein, yafashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa ISIS baramwivugana.
Raouf Abdul Rahman, wakatiye igihano cy’urupfu uwari Perezida wa Iraq Saddam Hussein mu 2006, biravugwa ko yishwe n’aba barwanyi bamuhora ko yakatiye Sadam gupfa atyo.
Ibyo kwicwa k’uyu mucamanza ntabwo Leta ya Iraq yabyemeje, gusa nabwo yigeze nanone ihakana ko yafashwe na bariya barwanyi. Bivugwa ko uyu mugabo Raouf yafashwe tariki 16 Kamena akicwa iminsi ibiri nyuma yabwo. Iby’urupfu rwe byatangajwe n’umudepite wo muri Jordaniya ko yafashwe ndetse akicwa.
Sadam Hussein yakatiwe urwo gupfa muri 2006
umwe mu bavugizi b’abarwanyi ba ISIS bo mu ruhande rw’aba Sunni mu idini ya Islam Izzat Ibrahim al-Douri , yatangaje mu minsi yashize ko bafashe uyu mucamanza Rahman. Rahman yafashe ubuyobozi bw’urubanza rwa Sadam Hussein asimbuye umucamanza Rizgar Amin washinjwaga korohera Sadam mu iburanishwa.
Yahamije Sadam ibyaha byibasiye inyoko muntu ku bantu 148 mu 1982 amucira urwo gupfa amanitse.
Dailymail