Polisi yo mu gihugu cya Brazil iravuga ko, umugabo yakaswe ubugabo bwe nyuma y’ uko umukoresha we w’umugore amenye ko yasambanyije umwana we w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko .
Umugabo Francisco de Souza de Castro w’imyaka 66 y’amavuko ubu ari kubarizwa ku bitaro bya Santa Casa de Misericordia,aho abaganga bari kugerageza guteranya ibice bye yakaswe birimo n’intoki 3 zacitse.
Nk’uko tubikesha ibiro by’ubutasi bya polisi yo mu gihugu cya Brazil, biravuga ko byatangiye ubwo umukoresha wa Castro yaje kubona ibimenyetso by’uko umwana we yasambanyijwe,maze uburakari bwinshi buba buramutashye,maze yiruka ajya gushaka icyuma, niko guhita afata Castro maze baragundagurana biza kurangira amukase intoki 3 n’ubugabo bwe.
Gusa polisi yo mu gihugu cya Brazil,iratangaza ko ibimenyetso bihari ko umwana yasambayijwe,ariko ko batemeza neza niba koko ari Castro wamusambanyije, hagati aho iperereza ryo ngo riracyakomeje.
Crazynews24