Mu gihe dufata Imana nk’ikintu gifite ububasha buruta ubw’ibindi bintu byiose yaremwe, ni nako kubona ishusho yayo utayiboneye mu byaremwe nkuko bamwe babyizera bitoroshye.
Mu gihugu cy’Ubwongereza ho rero mu gace bita Norfolk haravuga inkuru y’umufotozi uherutse gushyira ifoto ahagaragara yafotoye mu kirere aho we avuga ko yaba ari Isura y’Imana yafotoye.
Uyu mufotozi Jeremy Fletcher, avuga ko iyo foto yayifotoye mu bicu ubwo yasaga nubonamo isura y’umuntu ufite ubwanwa bwinshi kandi burebure, iyo shusho ngo ikaba yaragaragaye mu kirere hagati y’imisozi ya Norfolk Lincolnshire ari mu masaha ya nimugoroba.
Jeremy aragira ati “nari ndimo ntembera mbona ishusho mu kirere isa n’umusaza w’ubwanwa bwishi kandi burebure niko gufata amafoto menshi na telefone yanjye kugeza ubwo nafashe ifoto mbona isa n’iyo nabonaga mu kirere”
Ubuyoboze bwo mu gace yafotoreyemo ayo mafoto bwo bwemeza ko icyo ari igihamya cy’uko ari agace kadasanzwe gakunze kubonekamo udushya twinshi.
Igitangaje cyane ni uko uyu mugabo Jeremy, wemeza ko abasanzwe atari umukirisitu ko yemeza ko iyo foto isa n’Imana cyangwa abandi bantu bakomeye babayeho kera nka Sean Connery cyangwa Karl Marx.
NSENGIMANA J Mermoz